Ibaruwa y’ishimwe kuri perezida wa komite orempike na siporo mu Rwanda.

Ihuriro ry’Amashyirahamwe ya Karate nya Afurika (UFAK), yashimiye perezident wa komite olempike na siporo mu Rwanda .

Mu ibaruwa dufitiye kopi, yandikiwe Alger tariki ya 9 Gicuransi 2021, Perezida w’Impuzamashyirahamwe nya Afurika ya Karate, Nyakubahwa Mesbahi Mohamed Tahar, yagize ati: “Kuri Perezida wa Komite Olempike na Siporo mu Rwanda [The Rwanda National Olympic and Sports Committee (RNOSC)], Perezida wa Federasiyo ya Karate, Umunyamuryango wa Komite Nyobozi ya UFAK. Dushingiye ku iyimikwa ryanyu ku mutwe w’iyi komite Olempike na Siporo y’u Rwanda izwi cyane, hashingiwe ku amatora yabaye mu bwisanzuye na demokarasi; mu izina ry’abagize komite nyobozi ya UFAK, ndabashimiye cyane kandi ndabizeza ko tuzaba muruhande rwanyu kugirango mukomeze guteza imbere siporo mu gihugu cyanyu cyiza cyane cy’u Rwanda ndetse no ku umugabane wa Afrika dukunda.