Category Archives: Amarushanwa
Amategeko yo gusifura muri uyu mwaka yaravuguruwe
Abitwaye neza mu marushanwa yo kurwanya malariya basabwe kurenga imbibi z’u Rwanda

Abitwaye neza mu marushanwa ya Karate yo kurwanya Malariya yatewe inkunga na Imbuto Foundation yabaye taliki ya 28 kugeza taliki ya 30 Ukuboza 2014, bakeguna imidari itandukanye ndetse n’ibikombe, basabwe kurenga imbibi z’u Rwanda bakazanatwara imidari yo ku rwego rwa Afurika, ndetse no ku rwego rw’isi.
Karate: Ikipe y’igihugu yerekeje mu Budage mu mikino yo ku rwego rw’isi
Karate: Ikipe y’igihugu yakajije imyiteguro y’amarushanwa yo kurwego rw’isi

Ikipe y’igihugu ya Karate nyuma yo kwitabira amarushanwa ku rwego rwa Afurika yabereye mu gihugu cya Senegal, ikitwara neza, Gashagaza Solange umwe mu bakobwa bagize iyi kipe akegukana umudari wa Bronze mu rwego rwa Afurika, ubu yakajije imyitozo aho yitegura kuzitabira amarushanwa ku rwego rw’isi azabera mu gihugu cy’Ubudage mu Mujyi wa Bremen , mu ntangiriro z’ukwezi kwa Ugushyingu.